Abaharanira Impinduka 30 Bakiri Bato Batangije Gahunda y’Uburinganire Hagati y’Abagore n’Abagabo muri Afurika y’Iburasirazuba – Women Deliver

Abaharanira Impinduka 30 Bakiri Bato Batangije Gahunda y’Uburinganire Hagati y’Abagore n’Abagabo muri Afurika y’Iburasirazuba

28 Ukwakira 2024 l Uyu munsi Women Deliver iratangaza abaharanira impinduka 30 bakiri bato bari ku isonga mu guharanira uburinganire bw’abagore n’abagabo muri Afurika y’Iburasirazuba nk’itsinda rya mbere rya Porogaramu yayo y’Abayobozi Bakizamuka Bagamije Kuzana Impinduka. 

Iyi porogaramu ni gahunda y’imyaka ibiri iha urubyiruko rw’abavugizi inkunga, ibikoresho, amahugurwa, no kugera ku bafata ibyemezo, hagamijwe kongera imbaraga mu bikorwa byo gushyigikira uburenganzira bw’abakobwa b’abangavu ku mibiri yabo ku rwego rw’igihugu, urw’akarere n’isi yose. Women Deliver izatangiza porogaramu mu tundi turere buri mwaka ku buryo buhoraho.

Clara Benjamin (24), umwe mu bagize itsinda ry’urubyiruko rwo muri Tanzaniya yagize ati: “Binyuze mu kwishyira hamwe, urubyiruko rushobora kugira ijambo rikomeye kandi rukagira uruhare mu guhindura politiki, rugateza imbere ubufatanye ku isi yose”.

Itsinda rya mbere rya Porogaramu y’Abayobozi Bakizamuka rigizwe n’abaharanira impinduka bafite imyaka iri hagati ya 15 na 29, bakomoka mu Burundi, Etiyopiya, Kenya, u Rwanda, Tanzaniya na Uganda. Itsinda ry’abanyamuryango bo muri Afurika y’Iburasirazuba rizatangira mu kwezi k’Ukwakira 2024 kugeza muri Nzeri 2026.

Eden Alem (28), umwe mu bagize itsinda ry’urubyiruko ukomoka muri Etiyopiya yagize ati: “Ubu ni igihe cy’uko urubyiruko rwerekana ishyaka n’ubwitange rufite mu guharanira isi nziza aho ibyo rukeneye n’ibyifuzo byaryo bimenyekana kandi bikitabwaho”.

Afurika y’Iburasirazuba ifite abaturage miliyoni 116.8 bari munsi y’imyaka 35, ni akarere kuzuyemo ubushobozi bwo gutuma urubyiruko rugira uruhare mu gufata ibyemezo. Ariko, kubera ko imyumvire yo kurwanya uburenganzira igenda yiyongera – cyane cyane mu bice bigira ingaruka ku bakobwa b’abangavu, abagore, n’abantu biyumvamo ibitsina bitandukanye n’imiterere yabo – hakenewe ubuvugizi bwibanda ku rubyiruko kandi bushingiye ku rubyiruko. Ibyo bibazo birushaho gukomera bitewe n’uko ikirere gikomeje guhindagurika, kandi mu myaka ya vuba aha, abantu babarirwa muri za miliyoni bagizweho ingaruka n’amapfa akomeye. 

Women Deliver yemera ko iyi Porogaramu y’Abayobozi Bakizamuka izafasha mu gushimangira ubufatanye n’urubyiruko rwo muri aka karere, mu gihe rukomeje guteza imbere intego zarwo z’ubuvugizi bwo gushyigikira ahazaza h’uburinganire n’iterambere rirambye mu baturage bayobora.

Miriam Mwau (15), umwe mu bagize itsinda ry’urubyiruko ukomoka muri Kenya yagize ati:“Ni ngombwa kwishyira hamwe kuko tuzashobora guhindura amateka y’abandi bana n’abazavuka mu gihe kizaza”.

Ibibazo by’itangazamakuru: Kim Lufkin, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho, media@womendeliver.org

Ibyerekeye Women Deliver:

Women Deliver ni umuryango mpuzamahanga uharanira gukora ubuvugizi uyobowe n’impamvu imwe: ko buri mukobwa n’umugore wese akoresha uburenganzira bwe ku bwigenge busesuye bw’umubiri n’ubuzima. Menya ibindi: www.womendeliver.org.